|
| 1 |
|
| Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, |
|
| 2 |
|
| kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, |
|
| 3 |
|
| badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, |
|
| 4 |
|
| bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, |
|
| 5 |
|
| bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo. |
|
| 6 |
|
| Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n'ibyaha, batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi, |
|
| 7 |
|
| bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri. |
|
| 8 |
|
| Nk'uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n'abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera. |
|
| 9 |
|
| Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk'uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye. |
|
| 10 |
|
| Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana, |
|
| 11 |
|
| no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira, n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose. |
|
| 12 |
|
| Icyakora n'ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa. |
|
| 13 |
|
| Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa. |
|
| 14 |
|
| Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, |
|
| 15 |
|
| kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu. |
|
| 16 |
|
| Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka |
|
| 17 |
|
| kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. |
|
|
|
|