|
| 1 |
|
| Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. |
|
| 2 |
|
| Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, |
|
| 3 |
|
| kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, |
|
| 4 |
|
| kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma. |
|
| 5 |
|
| Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana. |
|
| 6 |
|
| Kuko jyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. |
|
| 7 |
|
| Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. |
|
| 8 |
|
| Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. |
|
| 9 |
|
| Gira umwete wo kuza aho ndi vuba. |
|
| 10 |
|
| Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya. |
|
| 11 |
|
| Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Kolo 4.10 |
|
| 12 |
|
| Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso. |
|
| 13 |
|
| Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby'impu. |
|
| 14 |
|
| Alekizanderi, umucuzi w'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze. |
|
| 15 |
|
| Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane. |
|
| 16 |
|
| Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho! |
|
| 17 |
|
| Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare. |
|
| 18 |
|
| Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen. |
|
| 19 |
|
| Untahirize Purisikila na Akwila, n'abo kwa Onesiforo. |
|
| 20 |
|
| Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye. |
|
| 21 |
|
| Gira umwete wo kuza, igihe cy'imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose. |
|
| 22 |
|
| Umwami Yesu abane n'umutima wawe. Ubuntu bw'Imana bubane nawe. |
|
|
|
|