Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye |
| 2 |
| dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana. |
| 3 |
| Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw'abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu. |
| 4 |
| Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha, |
| 5 |
| kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk'abana ngo“Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana,Kandi ntugwe isari nagucyaha. |
| 6 |
| Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana,Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.” |
| 7 |
| Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana ki udahanwa na se? |
| 8 |
| Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri. |
| 9 |
| Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho? |
| 10 |
| Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe. |
| 11 |
| Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo. |
| 12 |
| Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye, |
| 13 |
| kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire. |
| 14 |
| Mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. |
| 15 |
| Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, |
| 16 |
| kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana nka Esawu, waguranye umurage we w'umwana w'imfura igaburo rimwe. |
| 17 |
| Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira. |
| 18 |
| Ntimwegereye wa musozi ubasha gukorwaho wakaga umuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n'umwijima w'icuraburindi n'umuyaga w'ishuheri, |
| 19 |
| n'ijwi ry'impanda n'iry'amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo, |
| 20 |
| kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozi bayicishe amabuye.” |
| 21 |
| Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.” |
| 22 |
| Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n'ururembo rw'Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry'abamarayika batabarika, |
| 23 |
| n'Itorero ry'abana b'impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n'Imana umucamanza wa bose n'imyuka y'abakiranutsi batunganijwe rwose. |
| 24 |
| Mwegereye na Yesu umuhuza w'isezerano rishya, mwegereye n'amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli. |
| 25 |
| Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru! |
| 26 |
| Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n'ijuru na ryo.” |
| 27 |
| Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho. |
| 28 |
| Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw'Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk'uko ishaka, tuyubaha tuyitinya |
| 29 |
| kuko Imana yacu ari umuriro ukongora. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/hebrews/012.mp3
13
12