|
| 1 |
|
| Natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, |
|
| 2 |
|
| duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. |
|
| 3 |
|
| Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. |
|
| 4 |
|
| Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, |
|
| 5 |
|
| kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; |
|
| 6 |
|
| kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.» |
|
| 7 |
|
| Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? |
|
| 8 |
|
| Niba muri abarindwabihano kandi abandi bose babihuriyeho, ubwo muri ibibyarirano, ntimuri abana b’ukuri. |
|
| 9 |
|
| Twarezwe n’ababyeyi bacu b’umubiri kandi bitugwa neza; tuzarushaho dute rero kuyoboka Umubyeyi w’imitima yacu, ngo aduhaze ubugingo? |
|
| 10 |
|
| Bo baducyahaga by’igihe gito, uko babyumvaga; Imana Yo ibigirira ikidufitiye akamaro, igamije kutugeza ku butungane bwayo. |
|
| 11 |
|
| Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. |
|
| 12 |
|
| «Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; |
|
| 13 |
|
| kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse», kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira. |
|
| 14 |
|
| Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana. |
|
| 15 |
|
| Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose. |
|
| 16 |
|
| Muramenye ntimukabemo inkozi y’ibibi n’imwe cyangwa umusebyamana, nka Ezawu waguranye imbehe icyubahiro cye cyo kuba imfura ya se. |
|
| 17 |
|
| Muzi kandi ko, hanyuma yashatse kuragwa umugisha, akabihakanirwa, akabura n’uburyo yabihindura, n’ubwo yatakambaga kandi asuka amarira! |
|
| 18 |
|
| Ntimwaje mugana ibintu bigaragara, nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, |
|
| 19 |
|
| umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, ku buryo abaryumvise basabye ngo bekongera kuryumva. |
|
| 20 |
|
| «Ntibashoboye kwihanganira iri tegeko ryababwiraga ngo ’Nihagira uwegera uyu musozi, ndetse n’ubwo ryaba ari itungo rizicishwe amabuye.» |
|
| 21 |
|
| Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati «Nakutse umutima, none ndadagadwa!» |
|
| 22 |
|
| Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori; |
|
| 23 |
|
| mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru, mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro, |
|
| 24 |
|
| mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli. |
|
| 25 |
|
| Muririnde rero kwima amatwi Nyir’ukubabwira! Abanze kumva uwabahanuriraga hano ku isi ntibashoboye kuzibukira igihano; twebwe se tuzakitaza dute niba twirengagije Utubwirira mu ijuru? |
|
| 26 |
|
| Ijwi rye ryahungabanyije isi kandi n’ubu aravuga ati «Hasigaye indi ncuro maze nekuzahungabanya isi yonyine, ahubwo ndetse n’ijuru.» |
|
| 27 |
|
| Ayo magambo ngo «hasigaye indi ncuro» aratwumvisha ko ibyo bihindagurika ari ibintu byaremwe bizavanwaho, kugira ngo ibidahindagurika bihoreho iteka. |
|
| 28 |
|
| Ubwo rero duhawe Ubwami budahindagurika, nidukomere kuri iyo ngabire, dukorere Imana ku buryo buyinogeye, mu cyubahiro n’igitinyiro, |
|
| 29 |
|
| kuko Imana yacu ari umuriro ugurumana. |
|
|
|
|