|
| 1 |
|
| Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe. |
|
| 2 |
|
| Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi. |
|
| 3 |
|
| Mwibuke imbohe nk'ababohanywe na zo, mwibuke n'abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri. |
|
| 4 |
|
| Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka. |
|
| 5 |
|
| Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” |
|
| 6 |
|
| Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti“Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya.Umuntu yabasha kuntwara iki?” |
|
| 7 |
|
| Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo. |
|
| 8 |
|
| Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. |
|
| 9 |
|
| Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro. |
|
| 10 |
|
| Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho. |
|
| 11 |
|
| Kuko intumbi z'amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y'ibyaha, zitwikirwa inyuma y'urugo. |
|
| 12 |
|
| Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y'irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye. |
|
| 13 |
|
| Nuko dusohoke, tumusange inyuma y'urugo twemeye gutukwa ku bwe, |
|
| 14 |
|
| kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza. |
|
| 15 |
|
| Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy'ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z'iminwa ihimbaza izina ryayo. |
|
| 16 |
|
| Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana. |
|
| 17 |
|
| Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe. |
|
| 18 |
|
| Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose. |
|
| 19 |
|
| Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa. |
|
| 20 |
|
| Nuko Imana nyir'amahoro, yazuye Umutahiza w'intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y'isezerano ry'iteka ryose, |
|
| 21 |
|
| ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen. |
|
| 22 |
|
| Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make. |
|
| 23 |
|
| Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe. |
|
| 24 |
|
| Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n'abera bose. Abo muri Italiya barabatashya. |
|
| 25 |
|
| Ubuntu bw'Imana bubane namwe mwese. Amen. |
|
|
|
|