|
| 1 |
|
| Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira. |
|
| 2 |
|
| Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera. |
|
| 3 |
|
| Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti“Narahiranye umujinya wanjye nti‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”),ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi. |
|
| 4 |
|
| Kuko hariho aho yavuze iby'umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.” |
|
| 5 |
|
| Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.” |
|
| 6 |
|
| Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira, |
|
| 7 |
|
| Imana yongera gutoranya umunsi, ari wo uyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,Ntimwinangire imitima.” |
|
| 8 |
|
| Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby'undi munsi. |
|
| 9 |
|
| Nuko rero, ku bw'ibyo haracyariho uburuhukiro bw'isabato bubikiwe abantu b'Imana, |
|
| 10 |
|
| kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk'uko Imana yaruhutse iyayo. |
|
| 11 |
|
| Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira. |
|
| 12 |
|
| Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. |
|
| 13 |
|
| Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze. |
|
| 14 |
|
| Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. |
|
| 15 |
|
| Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. |
|
| 16 |
|
| Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye. |
|
|
|
|