|
| 1 |
|
| Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n'ibyago mugiye kuzabona. |
|
| 2 |
|
| Ubutunzi bwanyu buraboze, n'imyenda yanyu iriwe n'inyenzi, |
|
| 3 |
|
| izahabu zanyu n'ifeza zanyu ziriwe n'ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y'imperuka. |
|
| 4 |
|
| Dore, ibihembo by'abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w'abo basaruzi winjiye mu matwi y'Uwiteka Nyiringabo. |
|
| 5 |
|
| Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka. |
|
| 6 |
|
| Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya. |
|
| 7 |
|
| Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y'ubutaka y'igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba. |
|
| 8 |
|
| Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye. |
|
| 9 |
|
| Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi. |
|
| 10 |
|
| Abahanuzi bahanuye mu izina ry'Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. |
|
| 11 |
|
| Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe. |
|
| 12 |
|
| Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n'indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka. |
|
| 13 |
|
| Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana. |
|
| 14 |
|
| Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b'Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry'Umwami. |
|
| 15 |
|
| Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe. |
|
| 16 |
|
| Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. |
|
| 17 |
|
| Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa. |
|
| 18 |
|
| Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo. |
|
| 19 |
|
| Bene Data, nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora, |
|
| 20 |
|
| mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi. |
|
|
|
|