Adoni‐Sedeki, umwami wa Yeruzalemu, yohereza intumwa kwa Howamu, umwami w’i Heburoni, kwa Pireyamu, umwami wa Yarimuti, kwa Yafiya, umwami wa Lakishi, no kwa Debiri, umwami wa Egiloni, ati
Abo bami batanu b’Abahemori, ari bo umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni, bishyira hamwe maze bazamukana n’imitwe y’ingabo zabo yose, bajya guca ingando imbere y’umugi wa Gibewoni kugira ngo bawutere.
Kuri uwo munsi, umunsi Uhoraho yegurira Abahemori mu maboko y’Abayisraheli, ni ho Yozuwe yabwiriye Uhoraho imbere y’Abayisraheli, ati «Zuba, hagarara hejuru ya Gibewoni, nawe kwezi, hejuru y’akabande ka Ayaloni!»
Babigenza batyo, maze bavana mu buvumo ba bami uko ari batanu babashyira Yozuwe: umwami wa Yeruzalemu, uwa Heburoni, uwa Yarimuti, uwa Lakishi n’uwa Egiloni.
Ba bami batanu bagisohoka ngo bashyirwe Yozuwe, we nyine ahamagaza imbaga yose ya Israheli, maze abwira abagaba b’ingabo bari kumwe na we, ati «Nimwigire hino, mukandagire abo bami ku gakanu.» Baregera maze bakandagira abami ku gakanu.
Izuba rirenze, Yozuwe ategeka ko babamanura bakabajugunya mu buvumo aho bari bihishe. Barunda amabuye manini ku muryango w’ubuvumo, kandi akaba agihari na n’ubu.
Uwo munsi, Yozuwe atera Makeda maze arayitsemba hamwe n’umwami wayo; abantu baho bose abamarira ku icumu, nta n’umwe wasigaye ari muzima, maze umwami wa Makeda amugenza nk’uko yagenjeje umwami wa Yeriko.
Uhoraho arayibegurira na yo hamwe n’umwami wayo, maze Abayisraheli bamarira ku icumu abantu baho bose; nta wasigaye ari muzima, nuko umwami wayo amugenza uko yagenjeje umwami wa Yeriko.