rugakomeza rugana mu majyepfo y’umuzamuko w’ Akarabimu rukanyura i Sini, maze rukazamukira mu majyepfo ya Kadeshi‐Barineya. Hanyuma urwo rubibi runyura i Hesironi, rukazamukana i Adari maze rugahindukira rugana i Karika,
Mu burasirazuba, urubibi rwari Inyanja y’Umunyu kugeza ku mpera ya Yorudani. Mu majyaruguru, urubibi rwabo rwavaga ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu, aho Yorudani iyiroheramo,
Hanyuma rwakomezaga kuzamuka rugana i Debiri, rugaca mu kibaya cya Akori, maze mu majyaruguru rukerekeza ku Ruziga rw’Amabuye, ahateganye n’inzira izamuka ijya i Adumimu, mu majyepfo y’akagezi. Rwacaga hafi y’amazi ya Enishemeshi, rukagarukira Eni‐Rogeli.
Urubibi rwazamukaga ku mukokwe wa Beni‐Hinomu mu ibanga ryo mu majyepfo y’Abayebuzi — ni ukuvuga Yeruzalemu —, hanyuma rukazamuka kugera mu mpinga y’umusozi uteganye n’umukokwe wa Hinomu mu burengerazuba, ku mpera y’ikibaya cy’Abarefayimu mu majyaruguru.
Urubibi rugahindukirira mu mpinga y’umusozi kugera mu majyaruguru, ku isoko y’amazi y’i Nefitowa, rugakomeza no ku migi yo ku musozi wa Efuroni, rugahindukira rwerekera i Bahala, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu.
Kuva Bahala, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba rugana ku musozi wa Seyiri, rugaca mu ibanga ry’umusozi w’Amashyamba mu majyaruguru — uwo musozi ni Kasaloni —, rukamanuka i Betishemeshi maze rukanyura i Timuna.
Urubibi rugakomeza mu ibanga rya Ekironi mu majyaruguru, rugahindukirira i Shikaroni, rukarenga umusozi wa Bahala, rugakomeza i Yabuneyeli maze rukagarukira ku nyanja.
Kalebu, mwene Yefune, yahawe umunani muri bene Yuda, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe. Uwo munani ni Kiriyati‐Aruba, — ari yo Heburoni —; Aruba uwo yari se wa Anaki.
Ashidodi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo yose. Gaza, n’imigi igengwa na yo n’imidugudu yayo kugera ku kagezi ka Misiri, Inyanja Nini ikabibera urubibi.