|
| 1 |
| Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by'ukuri. |
| 2 |
| Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'uko umutima wawe uguwe neza, |
| 3 |
| kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo. |
| 4 |
| Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri. |
| 5 |
| Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi |
| 6 |
| bahamije urukundo rwawe mu maso y'Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk'uko bikwiriye ab'Imana, |
| 7 |
| kuko bavuye iwabo ku bw'izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga. |
| 8 |
| Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri. |
| 9 |
| Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera. |
| 10 |
| Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n'uko atuvuga amagambo mabi y'ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n'ababishaka akababuza akabaca mu Itorero. |
| 11 |
| Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w'Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana. |
| 12 |
| Demeteriyo ahamywa na bose kandi n'ukuri ubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby'ukuri. |
| 13 |
| Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n'ikaramu, |
| 14 |
| ahubwo niringiye kuzakubona vuba tukavugana duhanganye. |
| 15 |
| Urasigare amahoro.Incuti ziragutashya. Untahirize incuti uzivuze mu mazina. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/3john/001.mp3
1
1