|
| 1 |
|
| Nuko mbona Igikoko kizamuka mu nyanja, gifite amahembe cumi n’imitwe irindwi, kikagira kuri ya mahembe amakamba cumi, naho ku mitwe yacyo hariho izina rituka Imana. |
|
| 2 |
|
| Igikoko nabonaga cyasaga n’ingwe, amaguru yacyo ameze nk’ay’ikirura, n’urwasaya rwacyo ari nk’urw’intare. Nuko cya Gikoko gihabwa ububasha bwacyo, intebe yacyo n’ubutegetsi burambuye na cya Kiyoka. |
|
| 3 |
|
| Umwe muri ya mitwe yacyo wasaga n’uwakomeretse bwo gupfa, ariko uruguma rwacyo ruhita rukira. Nuko isi yose iratangara, ihita iyoboka cya Gikoko. |
|
| 4 |
|
| Ubwo batangira kuramya cya Kiyoka, kuko cyahaye cya Gikoko ububasha, kandi baramya n’icyo Gikoko bavuga bati «Ni nde wagereranywa n’iki Gikoko, cyangwa se ni nde washobora kukirwanya?» |
|
| 5 |
|
| Nuko gihabwa umunwa wo kwirata no gutuka Imana, gihabwa n’ububasha bwo gukora icyo gishaka igihe cy’amezi mirongo ine n’abiri. |
|
| 6 |
|
| Cyabumburiraga umunwa gutuka Imana, no gutuka izina ryayo, Ingoro yayo n’abatuye ijuru. |
|
| 7 |
|
| Gihabwa kandi kurwanya abatagatifujwe no kubatsinda, gihabwa n’ububasha ku miryango yose, ibihugu byose, indimi zose n’amahanga yose. |
|
| 8 |
|
| Nuko abatuye isi bose baragisenga, abo bose kuva isi yahangwa, bafite amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo cya Ntama wishwe. |
|
| 9 |
|
| Ufite amatwi, arumve! |
|
| 10 |
|
| Uwagenewe kubohwa, azatabwa muri yombi byanze bikunze, n’uwagenewe kwicwa n’inkota, azicishwa inkota. Igihe rero kirageze cyo kugaragaza ubwiyumanganye n’ukwemera by’abatagatifujwe. |
|
| 11 |
|
| Nuko mbona nanone ikindi Gikoko kizamuka ku isi. Cyari gifite amahembe abiri nk’intama, ariko kikavuga nk’Ikiyoka. |
|
| 12 |
|
| Cyakoreshaga ububasha bwose bw’Igikoko cya mbere mu maso yacyo, kigategeka isi n’abayituye gusenga Igikoko cya mbere, cyari cyakize uruguma rwajyaga kugihitana. |
|
| 13 |
|
| Icyo Gikoko cya kabiri gikora ibintu byinshi bitangaje, kugeza n’aho kimanurira ku isi umuriro wo ku ijuru, abantu bose babireba. |
|
| 14 |
|
| Bityo kiyobya abatuye isi kubera ibyo bitangaza cyari cyahawe gukora mu maso y’Igikoko cya mbere; kibwira abatuye isi kwimika ishusho yubahiriza cya Gikoko cyari cyakomerekejwe n’inkota, none kikaba ari gitaraga. |
|
| 15 |
|
| Nuko gihabwa ububasha bwo guha ubuzima iyo shusho y’Igikoko cya mbere, ku buryo iyo shusho ibasha ubwayo kuvuga, maze igategeka kwica umuntu wese wanze gusenga ishusho y’Igikoko. |
|
| 16 |
|
| Nuko abantu bose, abato n’abakuru, abakire n’abakene, abacakara n’abigenga, gihabwa kubashyiraho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa ku gahanga, |
|
| 17 |
|
| kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wemererwa kugura cyangwa kugurisha ikintu adafite ikimenyetso cy’izina ry’Igikoko cyangwa umubare uranga izina ryacyo. |
|
| 18 |
|
| Ubu rero ni igihe cy’ubushishozi: umunyabwenge arasobanukirwe n’umubare uranga Igikoko, kuko uwo mubare uhwanye n’izina ry’umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu. |
|
|
|
|