Hanyuma y'ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z'isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy'Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n'inyanja ati
Numva umubare w'abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y'Abisirayeli.
Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
"Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Lewi ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n'ibihumbi bibiri.