Nuko Dawidi ahagurukana n'ingabo ze bajya i Keyila barwana n'Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b'i Keyila.
Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi n'ibihindizo.”
Mbese abo bantu b'i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk'uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.”Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”
Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy'imisozi cyo mu butayu bw'i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.
Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”
Bukeye ab'i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw'ubutayu rw'ikusi?
Nuko barahaguruka bajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n'abantu be bari mu butayu bw'i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw'ubutayu rw'ikusi.
Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry'umusozi, Dawidi n'abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n'ingabo ze bari batangatanze Dawidi n'abantu be ngo babafate.