× Ururimi Uburayi Ikirusiya Biyelorusiya Ukraine Igipolonye Igiseribiya Buligariya Igisilovakiya Ceki Ikinyarumaniya Moldaviya Azaribayijan Ikinyarumeniya Jeworujiya Ikinyalubaniya Avar Bashkir Tatar Chechen Sloveniya Igikorowasiya Esitoniya Ikilatini Lituwaniya Hongiriya Igifinilande Noruveje Igisuwede Isilande Ikigereki Abanyamakedoniya Ikidage Bavarian Ikidage Danemark Welsh Ikigali Irlande Igifaransa Basque Igikatalani Umutaliyani Abagalatiya Romani Bosnian Amerika y'Amajyaruguru Icyongereza Amerika y'Epfo Icyesipanyoli Igiporutugali Guarani Quechuan Aymara Amerika yo Hagati Jamayike Nahuatl Kiche Qeqchi Haiti Aziya y'Uburasirazuba Igishinwa Ikiyapani Igikoreya Mongoliya Uyghur Hmong Aziya y'Amajyepfo Maleziya Ikirundi Chin Nepali Cebuano Tagalog Kamboje Tayilande Indoneziya Abanya Vietnam Javanese Lao Iban IuMien Kachin Lahu Aceh Balinese Bugis Pampanga Sasak Shan Waray Aziya yepfo Hindi Odia Awadhi Mizo Kannada Malayalam Marathi Gujarati Tamil Telugu Punjabi Kurukh Assamese Maithili Ikibengali Urdu Sinhala Dogri Haryanvi Meitei Konkani Santali Sindhi Koya Thado Sanskrit Devanagari Adilabad Gondi Ahirani Baloki Bundeli Chhattisgarhi Garhwali Kangri Kumaoni Mewari Munda Sadri Seraiki Shekhawati Sylheti Aziya yo hagati Kirigizisitani Uzbek Tajik Abanyaturukiya Qazaqistan Karakalpak Uburasirazuba bwo hagati Turukiya Igiheburayo Icyarabu Persian Kurdish Pashto Abakopi Afurika Abanyafurika Xhosa Zulu Ndebele Sotho Amharic Wolaytta Nigeriya Mossi Ika Dinka Kabyle Ewe Igiswahiri Maroc Umunyasomaliya Shona Madagasikari Igbo Lingala Baoule Siswati Tsonga Tswana Gambiya Yoruba Kamba Kinyarwanda Hausa Chewa Luo Makua Dyula Fulfulde Kalenjin Kikuyu Kikwango Kirundi Krio Nigerian Pidgin Oromo Tshiluba Tshivenda Twi Umbundu Lugbara Luguru Pular Gussi Maasai Turkana Moba Nuer Shilluk Tamasheq Makonde Bemba Fon Hadiyya Ibibio Kimbundu Kimiiru Lango Liberian Kreyol Lomwe Mende Morisyen Ndau Nyankole Sena Sidamo Soga Songe Sukuma Tarifit Teso Tiv Zande Dagbani Umugabane wa Australiya Nouvelle-Zélande Papouasie-Nouvelle-Guinée Indimi za kera Icyarameyi Ikilatini Esperanto 1 1 1 Yera 2001 Ntagatifu 2012Yera 2001BIR 20011 1 1 Abagalatiya ItangiriroKuvaAbalewiKubaraGutegeka kwa KabiriYosuwaAbacamanzaRusi1 Samweli2 Samweli1 Abami2 Abami1 Ngoma2 NgomaEziraNehemiyaEsiteriYobuZaburiImiganiUmubwirizaIndirimbo ya SalomoYesayaYeremiyaAmaganya ya YeremiyaEzekeiyeliDaniyeliHoseyaYoweliAmosiObadiyaYonaMikaNahumuHabakukiZefaniyaHagayiZekariyaMalaki--- --- ---MatayoMarikoLukaYohanaIbyakozwe n'IntumwaAbaroma1 Abakorinto2 AbakorintoAbagalatiyaAbefesoAbafilipiAbakolosayi1 Abatesalonike2 Abatesalonike1 Timoteyo2 TimoteyoTitoFilemoniAbeheburayoYakobo1 Petero2 Petero1 Yohana2 Yohana3 YohanaYudaIbyahisuwe1 1 1 1 1234561 1 1 : 1 1234567891011121314151617181920212223241 1 1 Bibiliya Yera 2001 Abagalatiya 1 Bika Inyandiko 1Pawulo (intumwa itari iy'abantu, kandi itatumwe n'umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n'Imana Data wa twese yamuzuye),2jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y'i Galatiya.3Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,4witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk'uko Imana Data wa twese yabishatse.5Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.6Ndatangazwa n'uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,7nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.8Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.9Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe.”10Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.11Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw'abantu12kuko nanjye ntabuhawe n'umuntu, kandi sinabwigishijwe n'umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.13Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura.14Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.15Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo.16Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n'amaraso,17cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.18Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n'itanu.19Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w'Umwami Yesu.20(Ndabarahira imbere y'Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)21Bukeye njya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya.22Ab'amatorero y'i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa,23keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby'idini yarimburaga kera”,24nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.Bibiliya Yera (BYSB) 2001 © Bible Society of Rwanda, 2001 Bibiliya Yera 2001 Abagalatiya 1 00:00:00 00:00:00 0.5x 2.0x https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/galatians/001.mp3 6 1